SPORT

Biratangaje! Yateye dunk nawe aca muri panier!





--------------------------------------------------------------------------------------------
ARSENAL NIYO YEGUKANYE  INSINZI KURI UYU WA KANE ISINZE BARCELONE MURI UEFA.




A. Arshavin wahesheje intsinzi Arsenal kumunota wa 83.
Mu mukino utari woroshye wahuzaga Arsenal na Barcelone kuri Fly Emirates stadium i Londres, Arsenal niyo yabashize kwegukana intsinzi.




Barcelone niyo yatangiye isatira Arsenal kugeza aho David Villa aboneye igitego kumunota wa 26. Bikaba byakomeje gutyo kugeza aho iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye ari igitegi 1 cya barca ku busa 0 bwa Arsenal.
Mugice cya kabiri Barcelone yakomeje gusatira  Arsenal igerageza gutsinda ariko ntubyayihira kugeza ku munota wa 78 ubwo Van Persie yatsindaga igitego cya mbere cya Arsenal. 
Umukino wahise ushyuha kurushaho aho ikipe zombi zari zimaze kunganya aho Arshavin yasimburaga Walcott agahita anatsinda igitego cyahesheje intsinzi Arsenal ku munota wa 83. 


Van persie wafunguye amazamu ya Barca.








Umukino wakomeje ari 2-1 kugeza aho urangiriye kumunota wa 92. Muri uyu mukino hakaba hagaragayemo amakarita y'umuhondo 4. 2 ya arsenal yahawe Van persie na Song hamwe n'andi 2 ya barca yahawe
Piqué na Iniesta.
David villa watsinze igitego cya Barcelona.














    




















                     --------------------------------------------------------
MANCHESTER UNITED YITWAYE NEZA IMBERE YA MANCHESTER CITY!(2-1)


Kuri uyu munsi wa 12/02/2011 i Old Trafford niho habereye umukino wahuje Manchester United na Manchester City ukaba warangiye United yegukanye intsinzi y'ibitego bibiri kuri kimwe cya City.



Wayne Rooney yongeye kugaragaza ubuhanga bwe kumunota wa 78 ubwo yatsindaga igitego cya kabiri akaba arinacyo cyahesheje intsinzi ikipe ya Man-U.


Igitego cya mbere cyatsinzwe na Nani kumunota wa 41 ariko kikaza kwishyurwa mu gice cya kabiri na David Silva ku munota wa 65. 





Wayne Rooney atsinze igitego cya kabiri.
Umukino watangiranye ingufu mu gice cya mbere kugeza aho igice cya mbere kirangiye Nani atsinze. Mu gice  cya kabiri Man City yagarukanye ingufu aho David Silva yabonye igitego kumunota wa 65. Kumunota wa 78, nibwo Wayne Rooney yahesheje intsinzi ikipe ye atsinda  igitego cya kabiri.


                    ------------------------------------------------------------
                    LAUREUS WORLD SPORTS AWARDS.


Laureuss world sports awards ni ibihembo byashyiriweho bamwe mu bakinnyi bitwaye neza buri mwaka. Byashinzwe mu mwaka wa 1999 na DAIMLER AD na RICHEMONT mu bufatanye na MERCEDES BENZ, IWC hamwe na VODAFONE. Bikaba rero byarabereye ku ncuro ya mbere muri Monaco muri May 2000. Bamwe mu bakinnyi bahabwa ibihembo ni aba bakurikira:
-Laureus World Sportsman of the Year (umukinnyi w'umwaka)
-Laureus World Sportswoman of the Year(umukinnyikazi w'umwaka)
-Laureus World Team of the Year(ikipe y'umwaka)
-Laureus World Breakthrough of the Year
-Laureus World Comeback of the Year
-Laureus World Action Sportsperson of the Year
-Laureus World Sportsperson of the Year with a Disability.

Hakaba rero hari n'undi mwanya utorwa na jury special ariwo:
-Laureus Lifetime Achievement Award.

LAUREUS WORLD SPORTS AWARD 2011

Imihango y'uyu mwaka 2011 ikaba yarabereye mu mujyi wa ABU DABHI ku itariki ya 07/02/2011. 
Abegukanye ibihembo muri ibyo byiciro twatangaje akaba ari:
  *Raphael Nadal nka "2011 Laureus World Sportsman of the Year (umukinnyi w'umwaka)"
Uyu rero akaba ari umwe mu bakinnyi bibyamamare mu mukino wa tennis kw'isi, ndetse kugeza ubu akaba ari ku mwanya wakabiri mu rwego rw'isi .






 
    



* Spain football team nka 2011 Laureus World Team of the Year(ikipe y'umwaka)

Nyuma yo kwitwara neza rero mumwaka wa 2010 n'itorwa rihagije ryabonetse iyo kipe ikaba yaregukanye icyo gihembo bitaruhanyije  

* Valentino Rossi nka "2011 Laureus World Comeback of the Year"
Uyu musore w' umutaliyani uzwi kugeza ubu nka world champion wa Moto GP akaba yarahawe iki gihembo nyuma y'iminsi itari mike yaramaze atagaragara muri aya marushanwa. ubwo agarukiye akaba yari twaye neza yaritwaye neza kuburyo jury itashidikanyije kumuhereza kiriya gihembo.


Nkabo bose rero, benshi mu ba sportif bitwaye neza mu mwaka ushize bakaba barahawe ibihembo ndetse tukaba tuzakomeza kubabagezaho mu nkuru zacu zikurikira . 
Tukaba twarangiza tubamenyesha ko icyamamare muri football

Zinedine Zidane ari we wegukanye igihembo"Laureus Lifetime Achievement" bivuga umukinnyi w'ibihe byose,kubwi ibyo yerekanye muri carriere ye yose aho yakunzwe kuva kera ndetse akarinda asoza agishimisha abakunzi be ndetse n'aba ruhago muri rusange.



                                            
                 ---------------------------------------------------------------------------------------- 



CHELSEA YATSINZWE NA LIVERPOOL
Kuri iki cyumweru cya 06/02/2011 nibwo liverpoOl yegukanye intsinzi itsinze chelsea 1-0 ku munsi wa 26 wa shampiyona. Ku gitego rukumbi cyatsinzwe na Meireles ku munota wa 69, Amafaranga yose yaguze abakinnyi nka Mercato hirvenal na Fernando Torres, ntago yahagije kugirango chelsea ibashe gutsinda kandi binagaragara ko amahirwe yo gufata Arsenal na Manchester United ari gushira.


Fernando Torres, Liverpool vs Chelsea ku munsi wa 26 wa EPL.
Torres yifatanyije na Drogba na Anelka babanje kubyitwaramo urebye neza kuko ku munota wa 34, ahawe umupira na Drogba yateye ishoti atungurwa abona Jamie Carragher ukina mu b'inyuma wa Liverpool uzwi kuri nimero ya 23 arigaruye.
Tubibutse ko chelsea ikomeje imyitwarire nk'iyi yo gutsindwa, mu minsi mike iraba itakibarizwa muri big 4 aho ikipe nka Tottenham ubu iri kuyirya iseta burenge kuko ubu zose zinganya amanota n'imikino zakinnye.
                ------------------------------------------
Manchester united irashize itaye record yayo yo kudatsindwa,


 ibyo bikaba byaragaragaye kumugoroba wo kuwa 05-02-2011 aho icyo gihangage kibasirwaga nikipe yanyuma muri championat ariyo Wolves iyitsinze 2-1. twabibutsa kandi ko man u ariyo yafunguye amazamu
aho umkinnyi Nani yafunguraga amazamu ku munota wa 3 gusa, Bikaba rero bitakomeje kuyihira kuko ku munota wa 13 nyuma y'iminota icumi gusa arbwo umukinnyi George Elokobi yahise akishyura nyuma rero kevin doyle akaba yanababije akandi gashyingura cumu kigitego cyiza cyane! Tubibutse ko ibyo byose byabaye kuri Man U  ifite ibihangage byayo byose nyamara bikaba bitagize icyo byerekana! takaba twasoza twifuriza agahinda gahire abafana bose ba Manchester United tuti ibyiza biri imbere

1 comment:

  1. baca umugani mu kinyarwanda ngo"uko umugabo aguye siko amabya ameneka"ntibiregangize ko tukiri aba mbere...........

    ReplyDelete