NEWS

IFUNGWE CYANGWA IHINDURWE????????

Iyo ntayindi ni Breeze Residency iri guca ibintu bigacika hano muri Trichy,
ahabarizwa kurubu hafi urubyiruko rwose rwo muri ako gace, ndetse nurundi rwo mu duce twabaturanyi ruhasohokera iyo rubonye umwanya kubwi ihuriro ryabirabura rihabarizwa

Nkuko rero twabitangarijwe nabamwe muba anciens bo trichy batangaza ko mu gihe cyashize iyo hotel 
ya 3 etoiles mu gihe zya week-end iyo kabaga kabaye yabarizwagamo umuntu umwe batashatse kutubwira izina. Uko rero imyaka yagiye ihita abantu bakomeje kwiyongeramo kugeza aho ubu muri iki gihe utabonye uko agera yumva ubuzima burangiye dore ko benshi bahita "IWABO WA TWESE".

Ibyo rero bigenda bigarara ku basore cg inkumi (abasore n'inkumi) bahasohekera aho bavuga ko aho kuhasiba baza baje gufata attendance bakinywera amazi maze bagataha.

Bimwe rero byagaragaye bituma hanibazwa niba itafungwa cg ngo hashakwe irindi huriro nuko ihenze kandi
kandi isohokerwamo cyane na bene gihugu rimwe na rimwe ndetse batanabyumva kimwe nabirabura maze bagakozanyaho bigatinda....

Ese wowe urumva yafungwa? cyangwa hashakwe ahandi? Naho mu nkuru yacu itaha


ARK HOTEL: INZU(ETAGES 15) YUBATSWE MU MINSI 6 GUSA...!

Aho rero akaba ari mu ntara ya Changsa mu gihugu cy’Ubushinwa aho byatwaye iminsi 6 gusa mu kubaka “ark hotel”. Iyo nzu rero bikaba byaratwaye iminsi 2 gusa kuyizamura,inzu isaga metero 50 z’uburebure naho indi minsi 4 ikaba yakoreshejwe mu gusoza aribyo twakwita finissage.
Ark hotel ikaba yarubatswe n’abakozi basaga 300 bakora amanywa n’ijoro nyamara bikaba ntacyo bihindura ku mikomerer yiyo nzu kuko ifite ubushobozi bwo resista(resister) ku mutingito ufite force 9 (tubibutse ko umutingito uherutse kwangiza ibintu muri japan ari force 7.4).
Ark hotel rero akaba Atari akazu gasanzwe cg koroheje nkuko umuntu yabikeka, ni Inzu nkuko twabivuze ifite ama niveau 15,ibyumba birenga 100, ama restaurants 2 y’inyenyeri 5, salle ya gym, piscine n’ibindi byinshi…

Umwanditsi yavuze mururimi rw’igifaransa ati” Quand la Chine s’eveillera le monde tremblera”. Ese abantu bakora batyo, twe ntitwakwiza tuti”Que se passera-t-il quand elle se reposera?”


-----------------------------------------------------------------


IGISUBIZO KU MUTEKANO W' IFARANGA
isosiyete ya Dunhill yiyemeje gukemura ikibazo cy`abahangayikishijwe n`umutekano w`amafaranga yabo. Ni muri urwo rwego iyi sosiyete yakoze ikofi (wallet, porte-monnaie) kabuhariwe mu gukumira abakorakora. Iyi kofi nshya ikoze mu ruhu rukomeye cyane (fibre carbonique) ku buryo nta kintu cyapfa kuyangiza, ntishobora no gupfa kubora igihe itabwe nko mu butaka. 
Ikindi kandi iyi kofi ifite umwihariko wo gufungurwa n`intoki za nyirayo gusa kubera ikoranabuhanga iremanywe, utundi twuma tuyingize ntidufatwa n`ingese (stain).
Akandi karuso, ifite ikoranabuhanga rya Bluetooth rikorana na telefone ya nyirayo ku buryo iyo kimwe (yaba telefone cyangwa ikofi) gitandukanye n`ikindi, telefone ihita ibimenyesha nyirayo.
Iyi kofi ariko iragura umugabo igasiba undi, doreko igura  akayabo k`amadolari ya Amerika arenga 800, ni ukuvuga hafi ibihumbi 500 by`amanyarwanda birenga !!! Uwumva yari yaragize cyaho kubika akayabo ke yakwikokora akagura aka gakofi ubundi akiberaho mu mutuzo 
----------------------------------------------


Telephoni igendanwa idasanzwe mu 2015

Isosiyete izwi ku isi ya NOKIA ifatanije na Kaminuza ya Cambridge  zirimo gukora Telefoni igendanwa yitwa «  Morph » mu mwaka wa 2008. Iyo Telefoni itangaje irimo gukorwa biteganyijwe ko izashyirwa ku isoko mu mwaka wa 2015.

Iyo Telefoni "Morph" uhindura uko ushatse, kubera uburyo uyizinga ukayikoramo ibyo ushatse, yamuritswe mu mwaka wa 2008 na "Design and the Elastic Mind" mu nzu y’ubugeni y’i New York , icyo gihe ntago yacurujwe ariko ikagaragaza uburyo iyo telefoni ifite ubushobozi budasanzwe.  Ikigamijwe cyagezweho kandi n’abayibonye baremeye kuko ibyo iyo telefoni ikora biratangaje, Iyo Telefoni ibiyigize ubona bigaragara kandi bikomeye, Ibiyikoze bituma ushobora kuyihina igahinduka nk’Igikomo( Bracelet) wakwambara ku kuboko, ikindi ntisaba ko uyihanagura kuko yikuraho umwanda kandi na Batiri yayo yishyiramo umuriro ukomoka ku izuba.
Nk’uko abatekereje gukora iyo telefoni( ingĂ©nieurs) babivuga, ngo ushobora kuyihina ukayihinduramo ibindi bintu byinshi nk’isaha, igitabo n’ibindi. Hamaze kugaragazwa ubwoko 12 kandi baracyakora ku buryo yajya ihindurwamo ibindi.
 

---------------------
ingando mu Buhinde,...


Mu minsi ishize nibwo twabagezagaho inkuru ivuga ko abanyeshuri baba mu Buhinde baba bazajya mu ngando,ni byo koko rero ejo ku itariki ya 7/02/2011 mu masaha ya ni mugoroba ni bwo bamwe mu banyarwanda batangiye kuva mu ma station yabo  bagana mu mugi witwa Bangalore Aho izo ngando zigomba kubera!


The zoom  yabashije kuvugana na bamwe mu banyarwanda baba muri station  ya Pudukottai, aho wasangaga babyishimiye cyane,bagira bati "nari nziko nzasubira mu rwa gasabo ntageze Bangalore none ingando zitumye mpagera," ndetse ugasanga barongera ho bati biranadushimishije cyane kuba tugiye natwe gukora ingando.  
tubibutse ko izo ngando ziri kubera mu   
Jain University iri aho Bangalore.
                     Iyi nimwe mu ma Bus bagiyemo
              -------------------------------

Ingagi yo muri parike y'Ibirunga yibarutse babiri
07-02-2011
Mu cyumweru gishize umuryango w’ingagi  mu Rwanda, wibarutse abana 2 b’impanga, bikaba atari ibintu biba kenshi mu mibereho y’ingagi. Itangazo dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere  RDB, ari nacyo   gifite mu nshingano  kubungabunga ingagi, riravuga ko izo mpanga zavutse kuwa 4 ushize, zikaba zaravutse ku ngagi y’ingore yiswe”KABATWA”. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko izo mpanga zimeze neza, zombi zikaba ari igitsina gabo.
Mu myaka 40 ishize, mu ngagi z’uRwanda havutse impanga inshuro 5 gusa, izaherukaga kuvuka zikaba ari izavutse muw’2004. Izi zo zaje no kugira amahirwe yo guhabwa izina na Perezida wa Repubulika na madamu we muw’2005, zitwa “Impano” na “Byishimo”, ubwo hategurwaga ku nshuro ya mbere igikorwa cyo kwita ingagi.
Umunsi umwe mbere y’izi mpanga zo mu cyumweru gishize, hari indi ngagi yari yavutse, bikaba bitumye abana b’ingagi batarahabwa amazina babaye 13, bakazayabwa mu muhango uteganyijwe muri Kamena uyu mwaka.
Ubushakashatsi burerekana ko umubare w’ingagi zo mu birunga ugenda wiyongera, kuko wavuye kuri 380 mu w’2003, ugera kuri 480 mu mwaka ushize.
Itangazo rya RDB rirasoza rishima guverinoma y’uRwanda kubera uruhare rwayo mu gufata neza ingagi, n’indi miryango cyangwa ibigo bidahwema kurengera uyu mutungo kamere .

       ----------------------------------
Abanyarwanda baba mu buhinde bateguriwe ITORERO


kuri uyu wa Kabiri taliki ya 8 Gashyantare 2011 mu Mujyi wa Bangalore mu gihugu cy’ U Buhinde hazatagizwa gahunda y' itorero ry' igihungu, aho rizateranira muri Kaminuza ya Jain University iri mu Karere ka Jakkasandra Ramanagara muri leta ya Karnataka.

Biteganijwe ko muri iryo torero hazateranira urubyiruko rw’ Abanyarwanda bagera kuri 500 biga mu buhinde. Nk’ uko kandi twabitagarijwe na Shyaka Micheal bakazaturuka mu duce dutandukanye tw’ igihugu cy’ U Buhinde n’ amashuri atandukanye nka Salem, Trichy, Poddokottai, Chennai, Coimbatoire, Madurai, Pondicherry ndetse, Kaminuza ya Annamalai ndeste n’ utundi duce dutandukanye.

Muri iyo gahunda hazatangwa ibiganiro ku iterambere ry' igihungu, gahunda y' Urwanda mu myaka 20 iri imbere, kurwanya jenocide n’ ingengabitekerezo yayo, uruhare rw' urubyiruko mu iterambere ry' igihungu ndeste n’ amateka yaranze Urwanda mu bihe byahise. 

Ibi biganiro bizatangwa n’ impuguke ziturutse mu Rwanda mu Nama Nkuru y’ Urubyiruko, muri Komisiyo y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge ndeste no muri Ambasade y’ U Rwanda mu Buhinde.



image
Biteganijwe kandi ko hazabamo amarushanwa azahuza amashuri atandukanye yigaho Abanyarwanda hano mu Buhinde, Imbyino z’ umuco nyarwanda ndeste n’ abahanzi b’ Abanyarwanda batandukanye biga hano mu Buhinde.

Shyaka yarangije ashimira byimazeyo Leta y' U Rwanda kuba ibashije kubagezaho gahunda y' itorero ry' igihugu mu gihe nk’ iki anashimira kandi Ambasade y’ U Rwanda mu Buhinde. Yaboneyeho gushimira bagenzi b’ abanyeshuri bemeye kwitabira iyi gahunda y' itorero ry' Igihungu .

Hagati aho, thezoom.blogspot.com izakomeza kubakurikiranira iyi gahunda, aho tuzabagezaho uko byifashe.