MUSIC



BEYONCE WANTS YOU TO 
"MOVE YOUR BODY"
AND BE HEALTHY!

This remixed version of get me bodied and accompanying
video was created to benefit Michelle Obama's campaign.

The fierst lady's initiative campaign to fight obesity
has drawn criticism from Sarah Palin. Beyonce is
all for it, though.

Watch the singer break it down in a school cafeteria,

wearing short shorts and knee shocks and promoting
healthy eating and exercise!
-------------------------------------------------------------
Knowless agize u Rwanda Miami neza...!
Nyuma yuko uyu muhanzi twese  tuzi muri muzika nyarwanda mukutugezaho uturirimbo turyoheye amatwi
ndetse nyuma yaho akomeje no gukorana indirimbo nyinshi na bimwe mu bihanganjye muri east africa nka Vampoz, uyu mukobwa akaba noneho adusohoreye video y'indirimbo ye "BYARAKOMEYE"
Nkuko rero mubizi uyu mukobwa wibitse no kuburanga bugaragarira buri wese akaba yarakoze iyi ndirimbo ayitura umukunzi we wo muri groupe Arbun boys amubwira ati ibyi urukundo rwacu byarakomeye,

Igikomeje gutangaza abantu rero akaba ari uburyo iyo ndirimbo ibereye amaso kubwinyambarire ndetse n'uburanga bw'abayirimo bidafite aho bitandukaniye na zimwe mu ndirimbo tubona zikorerwa ku ma plages ya  Miami. Uyu mukobwa Knowless nkuko akomeza abitangaza ati u rwanda dufite ahantu heza henshi ndetse n' abakkobwa beza benshi ese kuki tutabimurikira amahanga...?

Ngiyi rero iyo ndirimbo byarakomeye nawe ihere amaso



--------------------------------------------------------------------
CLIP VIDEO NSHYA YA RIDERMAN IRAVUGWAHO BYINSHI!

Nyuma y'igihe kinini, abakunzi ba Riderman bibaza impamvu atabagezaho amashusho y'indirimbo ze bizwi ko zikunzwe na benshi, arashyize asohoye clip ye ya mbere y'indirimbo "Abo turibo".

Riderman
Isohoka ry'iyo ndirimbo rero rikaba rikomeje kuvugisha benshi bamwe bavuga bati yinyaye mu isunzu abandi ngo barabibona nk'igisebo kuri muzika nyarwanda kubera ukuntu yitwaye muri iyo video, aho bavuga ko akoresha amagestes ndetse ikaba baranayikoreye ahantu hatanogeye amaso.Bamwe mubanyarwenya banavuga ko ishobora kuba yarakoreshejwe phonecamera ku bw'amashusho yayo.

Gusa na none ntitwakwirengagiza ko ari intambwe igaragara yateye tukaba tunamwifuriza gukomereza aho akatugezaho ibyiza birushijeho.

Reba iyo video




-----------------------------------------------------------------



FAYCAL NA TOM CLOSE MU NDIRIMBO NSHYA "ONGERA"


Faycal Ngeruka na Tom close bagarutse mu ndirimbo bafatanyije muri kina music records yitwa ONGERA.
Nyuma yo gusohora album ye yakunzwe cyane yise "ME" ,Faycal Ngeruka agarutse mu ndirimbo na Tom Close  muri 2011 yitwa ONGERA bakaba barayikoreye muri Kina Music Record ya  producer Clement. Tubibutse ko clement ari nawe wakoze indirimbo zakunzwe na benshi nka: Impeta ya faycal, Ese nibyo n'incuti nyancuti za The Ben na nyinshi ziri kuri album ya Aline Gahongayire ndetse n'izindi.
Twabibutsa na none ko Kina Music Records ikorana n'abahanzi benshi harimo Faycal Ngeruka,Cassanova,The ben,Kim Kizito,Shanel ndetse n'abandi benshi.

No comments:

Post a Comment